Buri nkuru igira intangiriro, uku niko ZaNiheza yabayeho.
ZaNiheza ni kampani (company) ifite inkuru igomba gusangizwa abandi. Nyiri igitekerezo yavuye mu Rwanda afite imyaka 16 muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Byamutwaye imyaka 24 ngo agaruke mu Rwanda. Kugaruka kwe ntibyatewe no gukumbura, ahubwo yari aje gukemura ikibazo cy'umuryango.
M'uruzinduko rwe rwa kabiri, yasuye Gicumbi, Musanze, Ruhango, na Kigali. Yashakaha kongera kwiyibutsa iby'umuco we n'abanyawanda muri rusange. Ahagaze k'umusozi mu Rwankeri, nibwo yasobanukiwe n'ubwiza bw'u Rwanda n'umuco w'umuhama. Uko niko imbuto ya mbere ya ZaNiheza yatewe.
Nubwo ZaNiheza yashinzwe mu Rwanda n'umunyarwanda, twizera ko umugabane wacu w'Afurika (Africa) ukize mu muco Kandi ukaba ugomba kubwirwa benshi.
Ukeneye ibijyanye n'amakuru, watwandikira kuri [email protected]
Intero yacu ni:
"Guhindura ukuntu abantu bagenderera Afurika(Africa) tubaha ubukerarugendo bushingiye k'umuco mu buryo butohoye, bwigisha, kandi bushimishije."
ZaNiheza bihagarariye ndetse bigasobanura Murakaza Neza & Niheza.
Murakoze