Ahazwi cyane nk’ubutaka bw’imisozi igihumbi, imiterere y’u Rwanda n’imimerere y’abanyarwanda bitanga ubuzima bw’agahebuzo ku banyamahanga barugenda. U Rwanda rufite urusange rw’ inyamanswa nziza zo mu birunga no mu mashyamba, imisozi n’ibabaya, n’ibindi byinshi bitandukanye.
Abakerarugenda bava amahanga yose ngo batembere u’ Rwanda ariko cyane cyane basure ingagi. Iyi gahunda ya “Tember’u Rwanda” yashyizweho n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo. Igamije guteza imbere ubukerarugendo bwitamuruye ingagi.
Urugero ni ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ibindi kuko u Rwanda rufite byiza byinshi birenze ingagai. Bizagerwaho gute? Mu bufatanyabikorwa bwagutse nko mu makipe ya ruhago ku rwego rwisi (Arsenal, Paris Saint Gerime, etc). Soma byinshi burenze ibi ku rubuga rwa RDB [https://rdb.rw/]