● U Rwanda rwabayeho ari ubwami buzungurwa n’abami, mu 1899 rwabaye ubukoloni bw’ Abadage (Germany), 1919 Abadage (Germany) basimbuwe n’Ababiligi (Belgium). U Rwanda rwabonye ubwigenge mu 1962.
● Ndi Umunyarwanda ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda yo kunga abanyarwanda nyuma y;amahano ya Jenoside yakorewe Abanyarwanda 1994, no kubateza imbere.
● Abanyarwanda basuhuzanya mu ntoki nyuma yo guhoberana.
● Ntago bakunda kurebana mu maso mu gihe baganira cyane abari n’abategarugori.
● Ntago bakunda kurasa ku ijambo kandi bakitega ko ababumva bumva ibyo bashaka kuvuga.
● Mu Banyarwanda guhamagara abakuruta mu mazina ntago bifatwa nk’ikinyabupfura.
● Abanyarwanda bagira isuku mu myambarire ndetse naho batuye.