Kuva mu bwana, twarezwe ndetse tunatozwa n’imiryango yacu ndetse na sosiyete tubamo. Mugihe dukura dutangiye gutandukana n’umuryango, dusanga duhanganye kandi duhura nabantu nabo bakuze bafite izindi ndangagaciro, indi myumvire abanda bantu cyangwa imico itandukanye. Ibi bintu rimwe na rimwe bishobora kuba intandaro y’amakimbirane, ariko ikiruta byose, biradufasha gusobanukirwa ibyo dutandukaniyeho no kwiyubaka binyuze mu myifatire cyangwa ubudasa.
Kuva kera mu Rwanda habaga ibitaramo byabaga bigamije guhuza imisozi, imiryango,ubwami cyangwa abandi bafite icyo bahuriyeho ariko ahanini hagamijwe gutsura umubano nubundi wari nka agati k’inkubirane mu miryango myinshi y’abanyarwanda b’icyogihe.
U Rwanda ni igihugu cyiza. Kandi niko nabibwiwe. Nkumwana wa Charles Shima Kishi, washinze ZaNiheza akaba n’umuyobozi mukuru, ndashaka kujya mu Rwanda, igihugu data yakuriyemo, igihugu data yagarutsemo nyuma y’imyaka 24, igihugu numvise mu nkuru nkanakibona ku mashusho (amafoto). Ndashaka kurya ibiryo byaho. Kureba ahantu nyaburanga. Kwibonera umuco waho. Ndagira ngo mvuge ko, u Rwanda rumeze nk'akantu gato k'ubutunzi bw'umuco, hagati muri Afurika, gategereje kwitabwaho. Ntekereza ko ZaNiheza izamfasha gucukumbura ubu butunzi no kubwereka isi.
Reka nkubwire uko byatangiye. Njye na Charles, uwashinze ZaNiheza akaba n’ umuyobozi mukuru, twagize igitekerezo cyo gukora t-shati mukwezi gushize. Ku ikubitiro niwe wazanye igitekerezo, nanjye nshyigikira icyo gitekerezo. Icyari igitekerezo cyo gukora imipira igaragaza ubwiza bw’u Rwanda cyaje guhinduka umushinga mugari wo gucururiza ibyiza by’iwacu kuri murandasi hakoreshejwe iyakure (ecommerce). Ububiko bwacu bwitiriwe izina ryacu, ZaNiheza, bityo bwitwa ZaNistore. ZaNistore ni iduka ricuruza ibicuruzwa bigamije kwimakaza ubukerarugendo bushingiye ku muco. Ibirango n’ubugeni twifashisha ni umwimerere kandi byose bishingiye ku rukundo dukunda igihugu cyacu cyane ko tunabyikorera. Wicikwa sura urubuga rwacu kuri www.zanistore.zaniheza.com kugirango wihahire ibyanyuze umutima wawe ndetse unahabonere byinshi bishya kandi byiza biranga umuco nyawanda.
Mu mateka y`u Rwanda mbere y`umwaduko w`abakoroni, abanyarwanda bari babanye neza, bashyingirana banagabirana inka.
Ni mu bihe nkibi isi, amoko yose, agomba guhuza amaboko kugirango baharanire ukuri. Kandi mu bihe nkibi bigoye, ikintu cyiza cyo gukora ni ukurokora ubuzima bw`abantu.
Zimwe mu nzozi zange zari ugusura igihugu kiza kandi kizwi cyane muri Afurika (Africa) aricyo u Rwanda. Muri Kanama 2019, nibwo nasuye u Rwanda ngenzwa n'uruzinduko rw'akazi. Nkimara gukandagiza ikirenge k'ubutaka akayaga keza kahuhereye umutima n'ubwenge bwange.
Mu batuye isi, hejuru ya kimwe cya kabiri ni urubyiruko. Ni iby'ingenzi rero ko urubyiruko ruhabwa byose rukeneye ngo rushyigikire iterambere mu mpande zose. Turashaka ko urubyiruko ruba zo mbaraga duhanze amaso. Ariko, kenshi na kenshi twibagirwa ko bakwiriye urubuga rwabo ngo batange ibitekerezo, baganirizwe, bumvwe, ndetse bige. Tubahaye urwo/uru rubuga.
Benshi muri twe bakunda kujya henshi hatandukanye kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Kwishimisha, kwiyungura ubumenyi, guhura n'abantu bashya, byose mu ruzinduko rw'ubukerarugendo ruhebuje. Ibi twifuza birahari, ariko ni gute tumenya aho tujya n'utujyanayo? Biroroshye... ZaNiheza iri hano ku bwawe.
Bamwe bahitamo uko babaho, mu gihe abandi babaho bitewe nuko abasekuruza babo babayeho. Mu isi ya none yihutishwa n'iterambere, ni gute iyi mibereho yombi iturana ikabana? Mu byukuri, nta gisubizo dufite.... Ariko ibyanditswe aha kuri iyi ngingo biragusubiza.