Urukundo dufitiye igihugu cyacu bwadushishikarije gushinga ZaNiheza. Tuzakumurikira ubutaka bwacu bw'agahebuzo buzwi kandi nk'igihugu cy'imisozi igihumbi, umuco wacu, n'imibereho ya buri munsi. Ku mpera z'uruzinduko rwawe, uzakunda u Rwanda. Ibyo ni isezerano.
Umuyobozi wacu afite uburambe burenze imyaka 20 akorana hafi na hafi n'abaguzi mu gihugu cya Kanada(Canada). Yagize inzinduko nyinshi mu gihugu cy'Ubuyapani(Japan), aho yanyuzwe kandi akigira byinshi ku bijyanye no kwita ku bamugana.
Umuco: ibyo tugusangiza k'umuco nyarwanda bikwegeranya n'u Rwanda ndetse n'abanyawanda muri rusange.
Birashimishije: Ingendo zacu ni urusange rw'imirimo igutera ibitwenge n'akanyamuneza.
Isomo: Ingendo zacu kandi zirahugura zigatanga n'imfashanyigisho mu buzima bwa buri munsi.