•   [email protected]

    We are ZaNihezians

    Get to Know Us

    Business Development Department

    M. Fred MUTANGANA

    Rwanda is poetically known as a land of thousand hills, but among travellers who have been to this remarkable country in the heart of Africa say it is a country of nice, kind, loving, and compassionate people. I couldn’t understand this until I travelled the world to see what people in different places are. Maybe if I heard this among fellow Rwandans, I wouldn’t have given it the attention it deserves, but that I learned it from other people across the continents I lived up to it and sparked the courage to understand why it is like that. It is in every Rwandan’s genes that dignity and fighting for what is right for many is a way to make the world a better place. This comes from the unique culture that has been passed on throughout generations. Ultimately, when the idea of ZaNiheza was brought up to me I felt like turning on lights in the tunnel because this was a way to brighten the world by showing it the origin of genes flowing through Rwandans who are the stars of the world.

    Fred

    Executive Office

    Julia GIHOZO

    Hari inkuru tubwirwa, ahantu tubona, n’abantu duhura baduhora iteka ku mutima no mu bitekerezo. Iki ni ikifuzo cya benshi. Ni hehe handi iki kifuzo cyaba impamo kuruta mu bukerarugendo? Ubukerarugendo bushingiye ku muco nibwo bukora ku mpande zose z’ubuzima bityo ikifuzo cyawe kikaba impamo. ZaNiheza izagufasha kugera kuri ibyo byose. Nkuko yamfashije.

    Julia

    IT Department

    Alain NIYONEMA

    Nkijya muri ZaNiheza, nibazaga ukuntu ubukerarugendo bushingiye ku muco bwahuzwa ndetse bugakorwa mu ikoranabuhanga. Muri ZaNiheza, twavumbuye ibanga: Ni ubushake buhura n'ubumenyi. Amaso yawe, nayo, akwiriye kwibonera ibyiza bitatse u Rwanda. Ngwino wishime... Murakaza neza

    Alain

    Communication and Research Department

    Micka INEZA

    Umuco ni abo turi bo n’ubuzima tubaho. Mu isi ya none, Ibintu byinshi bibera icyarimwe, hari amahirwe menshi ko twatana k’umuco wacu. Ariko ndi umunyarwanda kandi ntewe ishema no gusangiza umuco wacu nk’abanyarwanda. Izi ni inzozi zange. Nk’ugize itsinda rya ZaNiheza, inzozi zange ndi kuzikabya buri segonda. Mbinyujije mu kubara inkuru zo hambere, gusura ahantu nyaburanga, kurya indyo zo hambere, kumenya indangagaciro na kirazira, imbyino n’indirimbo, n’ibindi byinshi bishingiye ku mateka… Ndi kubaho ubuzima bw’inzozi.

    Micka

    Sales Department

    Jean de Dieu Mabubu HAGENIMANA

    U Rwanda ni igihugu gifite umutekano, ni urugo rwakira neza abashyitsi, kandi ni ubutaka bwuje urusange rw’imisozi igihumbi. Kuvukira no gukurira hano byatumye nkunda ubukerarugendo. Mfite umuhate wo gufasha abashyitsi kubaho nk’abanyarwanda binyuze m’ubukerarugendo bushingiye ku muco. Uzifuza gutura ino kandi uzaba uri mu kuri… uri kubishidikanyaho? Tegura uruzinduko rwawe hamwe natwe nonaha ubundi uzaba umbwira.

    Jean

    Operations Department

    Naomi NGIRABANDI

    Nkijya mu itsinda rya ZaNiheza, sinarinzi icyo kwitega. Numvise ari igitekerezo kiza cyagira umumaro nshingiye ku izamuka mu bukungu ry’ubukerarugendo nuko nifatanya na ZaNiheza. Uko iminsi yagiye itambuka, nasobanukiwe impamvu ndi hano. Ndi hano kugirango menye bitohoye umuco wange, nywusangize abandi, kandi nywishingikirize mu buzima bwange bwa buri munsi. Ubwo namenye impamvu yange, nta handi nifuza kuba hatari aha.

    Naomi

    Operations Department

    Jane Deborah KAMPIRE

    Rwanda, ooohhhh Rwanda. Wanyuze mu minsi y’agahinda n’umwijima bikabije ariko uwakureba uyu munsi. Warazamutse urabirenga byose nuko urarabagirana. Kugusobanura gusa kubera Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ntago biguha ubutabera ukwiriye. Ufite n’izindi nkuru nyinshi zo kubara, umuco wawe. Umuco wunga abanyarwanda, ukabahuza n’isi yose. Umuco umwe. Umuco mwiza. Mfite intumbero n’indoto zo kuba umwe mu bawumurika.

    Jane

    Visual Art Department

    Gaston FAIDA

    Ubuzima ni urugendo kandi umuco wacu niyo rangamuntu y’urugendo rwacu. Ubuzima bwange buhuye cyane n’irangamuntu yange. Mfite umuco mpa agaciro cyane bityo nkawugaragaza binyuze mu bihangano by’ubukorikori by’intwari n’ubwami bwo hambere. ZaNiheza yizerera mu iterambere rya tekinoloji(technology) mu kumenyekanisha umuco w’abanyarwanda ku isi hose. Twese twakigira isomo mu mibereho y’abanyarwanda mbere y’ubukoloni. Nishimiye kugufasha kwiga… mu bugeni n’ubukorikori bwange.

    Gaston

    Visual Art Department

    Leon BWANAKWELI

    Birabageraho Vuba.

    Gaston
    Fata Umwanya