•   [email protected]

    Inkuru yacu

    Inspired by Culture

    Umuntu n’ahantu bagizwe n’ibintu byinshi bitandukanye. Amateka nayo nuko. Ibibagize byose bigomba kubonwa no kubwirwa nta gisizwe inyuma. Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda, nyiri umushinga, umunyarwanda utuye muri Kanada (Canada) yifuzaga gusura ahantu nyaburanga hashingiye k’umuco, kwiga amateka y’urugendo rwo kubohora igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, no gusobanukirwa amateka yose yabwiwe na sekuru. Ariko ntihari ikigo cyabigize umwuga mu gusobanurira abakerarugendo ibijyanye n’umwimerere nu w’umuco nyarwanda. Yabonyeko hakenewe ikigo cy’ubukerarugendo kigomba kugira umwihariko wo gutanga ubukerarugendo bushingiye k’umuco. Usibye amateka akungahaye y’Afurika (Africa), imico n’imigenzo itandukanye, hakenewe ubivuga, akabyerekana, akabisobanura. Icyo nicyo tuje gukora. Tuzanye igisubizo mu biganza byacu.

    Ikigo (Organisation) yacu yitwa ZaNiheza. Iri zina rituruka mu magambo atatu y’Ikinyarwanda “Murakaza Neza” “Niheza.” Intero yacu “Rebera u Rwanda mu maso yacu” ihora iteka irangaje ibyo dukora.

    Fata Umwanya