•   [email protected]

    Nyiri Igitekerezo

    A passion for tourism

    Kuva nkiri umwana muto, nakundaga gusangiza abantu baturuka henshi hatandukanye umuco wange.

    Buri mahirwe mbonye, ndayasingira. Nahoze ngira amatsiko y’imico y’ahandi kandi. Ibi byatumye nkora ingendo zitandukanye mu bihugu nk’Ubuyapani ( Japan), Kanada (Canada), Leta zunze ubumwe z’Amerika (United States of America), Kenya, Rwanda, Berijiyamu (Belgium), United Kingdom, Netherlands, n’ahandi henshi hatandukanye. Igihugu kimwe kintera imbaraga kurusha ibindi ni Ubuyapani (Japan). Nubwo Ubuyapani (Japan) ari igihugu cyateye imbere cyane muri tekinoloji (Technology), Abayapani (Japanese) ni abantu batewe ishema cyane n’umuco wabo kandi bakawugaragariza ababagenderera mu buryo budatuma gutaha bikorohera.

    Ndifuza kwerekana Afurika (Africa) mu buryo butarakorwa. Mpereye mu Rwanda aho navukiye, iwacu. Ibikorwa byacu by’ubukerarugendo bizabimfashamo kandi igihe niki. Igihe niki kuko u Rwanda rwashyize ingufu nyinshi muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya “Tembera u Rwanda (Visit Rwanda)” mu kigo gishyigikira iterambere Rwanda Development Board. Ubufatanye hagati ya RDB n’amakipe akinira ruhago mu bihugu by’i Burayi ni igihamya. Ngewe n’abo dukorana muri ZaNiheza tuzakugezaho ibyifuzo by’umutima wawe n’inzozi zawe mu bukerarugendo bushingiye k’umuco. Tuzabigeraho dufatanyije.

    Charles Kishi
    Fata Umwanya